Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zafatiye ibihano abantu bane barimo umusirikare ufite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’abandi bayobozi batatu b’inyeshyamba, barimo umwe w’Umunyarwanda.
Ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018, nibwo Amerika yashyize aba bayobozi bane barimo Gén.Muhindo Akili Mundos, ku rutonde rwiswe urw’umukara, kubera ibyaha bashinjwa bakoreye ku butaka bwa Congo.
Umuyobozi wa OFAC, urwego rushinzwe ubukungu muri Amerika, John Smith, yatangaje ko ikibaraje ishinga ari uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ati “ ni ba nyirabayazana b’ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, kwinjiza ku ngufu abana mu gisirikare bagakora ibikorwa by’ihohotera n’ibindi byaha”.
Abafatiwe ibihano ni Brig.Gen.Muhindo Akili Mundos, Gedeon Kyungu Mutanga, Guidon Shimiray Mwissa n’umunyarwanda Lucien Nzabamwita. Reuters itangaza ko aba bayobozi 3 b’inyeshyamba, bagiye bayobora ibitero byahitanye ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage mu burasirazuba bwa Congo.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Gen Mundos, mu mwaka wa 2016, yasohotse muri raporo y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano, ashinjwa gukorana n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda, mu bikorwa zishinjwa byo kwica abaturage batavuga rumwe na Perezida Kabila, n’ubu basaba kuva ku buyobozi nyuma yaho manda ye irangiriye mu mpera za 2016. Ku ruhande rwa Gen Mundos, yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa.
Amerika ishinja Mutanga kuba umuyobozi w’inyeshyamba za Mayi Mayi, wakurikiranwe n’inkiko zo muri Congo mu 2003 ashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’abaturage, kwica abantu bakanabarya, gufata ku ngufu, gukata abaturage ibice by’umubiri n’ibindi byaha ndengakamere. Mu 2011 nibwo yongeye kwigaragaza ayoboye inyeshyamba za Kata Katanga, zishinjwa gukoresha abana mu gisirikare.
Mwissa, na we ni umuyobozi w’inyshyamba NDC-R, ashinjwa kwinjiza abana mu gisirikare, gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari naho akura ubutunzi bwo kugura intwaro. Nzabamwita we ni umuyobozi wa FDLR, ashinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage ndetse no guhungabanya umutekano.
USA ifatiye ibihano aba bayobozi mu gihe hashize iminsi mike na Loni ibibafatiye, isaba ibihugu bafitemo imitungo kuyifatira ndetse no kubambura uburenganzira bwo kwidegembya mu mahanga.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



