RDC: Babiri bishwe nabi, hafi 100 barakomereka, naho ingo hafi 530 ziratwikwa

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri bishwe, abakabakaba 100 barakomereka mu gihe ingo zigera muri 530 zatwitswe, ubwo habagaho guhangana bikomeye hagati y’abaturage ba Bulana n’aba Waza, muri Teritwari ya Djugu muri Ituri. Intwaro gakondo akaba ari zo zifashishijwe.

Ibiturage bya Bulana na Waza biravugwa ko bipfa agasozi abaturage babyo bakoreragaho ibikorwa byabo, aho abantu batandukanye bavuga ko ari ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka kitakemuwe neza n’abayobozi gakondo bo muri ibyo biturage.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko aya makimbirane yarushijeho gukara hagati yo kuwa Mbere no kuwa Kabiri tariki 22 Werurwe, hagati y’ibyo biturage bibiri bituranye. Igipolisi kikaba cyemeye ko cyananaiwe kugira icyo gikora muri ayo makimbirane kubera kubura ibikoresho.

P5190016
Zimwe mu ngo zatwitswe

Hagati yo kuwa Mbere no kuwa Kabiri, hatangajwe ko abantu babiri bishwe muri ibyo biturage biherereye mu birometero hafi 100 uvuye Bunia. Abishwe akaba ari umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wishwe akaswe ijosi n’abantu batamenyekanye, ndetse n’umugabo umwe wabanje gukorerwa iyicarubozo mbere yo guhambwa ari muzima.

Imibare ya mbere yatanzwe na sosiyete sivile yo muri ibyo bice yavugaga ko ingo 528 zatwitswe, naho abantu 99 bagakomereka bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Linga na Rety.

Nyuma y’ibi bintu station za polisi zimwe na zimwe ndetse n’iz’abasirikare zasenywe n’abaturage bari bariye karungu bavuga ko badashaka aba bashinzwe umutekano iwabo kuko ntacyo bamaze nk’uko byemezwa na sosiyete sivile.

Abayobozi ba polisi hano ariko bo bavuze ko bahuye n’ikibazo cy’ibikoresho birimo imodoka zari kubafasha kugera ahabereye amakimbirane, mu gihe abayobozi b’intara bavuze ko hari kwigwa uko iki kibazo cyakemuka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *