RDC: Col Abbas Kayonga wari ukurikiranweho ibyaha bitandukanye yakatiwe igihano cy’urupfu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo rwakatiye igihano cy’urupfu Col Abbas Kayonga, wahoze ari umuhuzabikorwa w’intara w’ishami rishinzwe kurwanya forode y’amabuye y’agaciro. Abandi bantu 25 bari bamwegereye nabo bagiye bahabwa ibihano bitandukanye, bose bakaba bahise boherezwa I Kinshasa ngo bajye kurangiriza ibihano byabo muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo.
Abaturage bamwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, bishimiye icyemezo cy’urukiko mu gihe abandi bifashe.
Aba bantu uko ari 26 bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 20 Werurwe, bahamijwe n’ibyaha byo kwigumura, kwifatanya n’abagizi ba nabi, ubwicanyi, Kugerageza ubwicanyi, gutunga intwaro n’amasasu binyuranyije n’amategeko n’ibindi..
Mu gihe abaturage bo muri Bukavu bumva ko aba bakorera ibihano byabo aho babikoreye, abandi bumva kubohereza I Kinshasa ari ikintu cyiza kuko bashyizwe kure yo kugerageza kuba batoroka gereza hagendewe ku kuba gutoroka amagereza bias nk’ibimaze kuba umuco muri Gereza ya Bukavu.
Abunganira abaregwaga ariko bo barateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare I Kinshasa.
Col Abbas Kayonga akaba yarishyikirije Monusco kuwa 05 Ugushyingo 2017 nyuma y’aho ari kumwe n’abamurindaga bari babanje gukozanyaho n’ingabo za leta yakoreraga n’ubundi abantu bagera kuri batanu ku mpande zombi bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *