Umwe mu basirikare bakuru ba FARDC wayoboraga ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yasanzwe yirashe yenda gupfa ajyanwa kwa muganga aho arimo gukurikiranirwa hafi nyuma y’uko amakuru ya mbere yavugaga ko yapfuye nyuma yo gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Amakuru yatangajwe mbere na Kivu Morning Post dukesha iyi nkuru, avuga ko Colonel Makelele, wari komanda wa FARDC kuri axe ya Fizi-Mukera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yapfuye kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 9 Kamena 2026,
Nk’uko ayo makuru yaturukaga mu nzego z’umutekano n’abahagarariye sosiyete sivili agera kuri Kivu Morning Post yavugaga, ngo uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Congo yirasiye mu Bitaro bya Lusambya mu gace ka Mshimbakye mu Mujyi wa Baraka.
Amakuru nyuma yaje kugera kuri iki kinyamakuru avuga ko Col. Makelele akiriho kandi ari mu Bitaro bya Baraka. Amakuru ava mu nzego zitandukanye akaba avuga ko nyuma yo kwirasa, yihutanwe ku bitaro yatabariwe agarurwa mu ubuzima.


