Benshi mu bavuga rikijyana muri Teritwari ya Walikale bishimiye itabwa muri yombi n’ifungwa ry’uwahoze ari umuyobozi mu nyeshyamba za FDLR, Col Evariste Nzeyimana bitaga Kizito ufunzwe n’ubutabera bwo mu Mujyi wa Goma ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu wahoze ari umuyobozi muri FDLR yatawe muri yombi kuwa 21 Ukuboza nyuma yo kwitanga ku bushake, ari kumwe na bamwe mu barwanyi yayoboraga muri FDLR/FOCA.
Uyu bari barise izina rya Ruhambabazima kuri ubu afungiwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa Goma muri Gereza ya Munzenze. Abavuga rikijyana muri Walikale bakaba bamushinja kwica abantu 80 muri Teritwari za Lubero na Walikale.
Umwe muri aba bavuga rikijyana avugana na Radio Okapi dukesha iyi nkuru yagize ati: “Abantu basaga 80 barishwe. Abandi bahambwe ari bazima. Yanateguye gutwika ibiturage byinshi, nka Buleusa (Walikale) aho yari afite etat major. Tutibagiwe ubwicanyi bwakorewe Miliki (Mu majyepfo ya Lubero)..Ibi bikorwa byose biri ku mutwe we.”
Muri Werurwe 2015, Sosiyete Sivile ya Lubero yari yasohoye itangazo ishinja Col Nizeyimana ibyaha bikomeye yakoreye abasivili, birimo ibyatumye abaturage benshi bata ibyabo muri iki gice.
Dennis Ns./Bwiza.com


