RDC: FARDC yafashe abasaga 150 barimo abashakaga kugaba igitero ku Mujyi wa Beni

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kiratangaza ko cyataye muri yombi abantu 154, barimo abana 15 n’abarwanyi 16 b’umutwe w’inyeshyamba wa CODECO, mu mukwabu cyakoreye mu mudugudu wa Kotoni, uherereye mu birometero 15 uvuye Bunia, muri Teritwari ya Djugu.

Muri uyu mukwabu wakozwe n’abasirikare ba FARDC ku bufatanye n’abapolisi, mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, itariki 16 Ukuboza, hafashwe imbunda 2 za AK-47, amasasu menshi, imihoro n’imyambi ifite ubumara nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt. Jules Ngongo.

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, Lt Ngongo yavuze ko aba bantu biteguraga kugaba igitero ku Mujyi wa Beni.

Yaboneyeho guhamagarira abaturage kuba maso no gutanga amakuru mu gihe babona ibikorwa byose biteye amakenga aho batuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *