RDC: FARDC yahanganye n’igitero cya Mai-Mai ku birindiro bya Sokola 1

Sangiza iyi nkuru

Ibirindiro by’ingabo za FARDC zo muri Sokola 1 biherereye ahitwa Paida, mu birometero 5 uvuye mu Mujyi wa Beni rwagati, byaraye bigabweho igitero n’inyeshyamba za Mai-Mai mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ugushyingo.

Inyeshyamba zari ziturutse mu ishyamba ryo muri Komini Beu, zishaka guhangana n’ingabo za Congo zahuye n’ingufu z’igisirikare cyabashije gufatamo inyeshyamba 2 harimo imwe yakomeretse bikabije.

Ahabereye imirwano nl’uko tubikesha 7sur7.cd, mu byangijwe harimo kiosque 2 zatwitswe, n’inyubako ikoreramo serivisi zitandukanye ku muhanda Beni-Kasindi yarashweho nk’uko byemezwa n’umunyamakuru w’uru rubuga wageze ahabereye imirwano.

Iki gitero kikaba cyabaye nyuma y’amasaha inyeshyamba za ADF ziteze igico ahitwa Mangboko, ku muhanda Beni-Oicha, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru, hakicwa abantu 10.

Imodoka yari yatezwe yaratwitswe n’ibicuruzwa byose yari yikoreye ndetse bivugwa ko hanashimuswe abasivili benshi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *