Umupadiri w’ahitwa Nyamilima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakomerekejwe bikomeye n’amasasu kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe mu gitondo cya kare ahitwa Katwiguru mu birometero nka 30 uvuye Rutshuru. Imodoka ye biravugwa ko yagabweho igitero ari kujya mu misa, mu gihe abaturage bashinja iki gitero inyeshyamba za FDLR.
Iki n’igitero cya kabiri cy’abitwaje intwaro kibasiye abapadiri b’Abagatulika ba Nyamilima mu gihe cy’amezi 2 muri aka gace.
Amakuru aturuka Nyamilima avuga ko hagati ya saa moya na saa moya n’igice aribwo imodoka yari itwaye Padiri Jonas mu misa yatewe ubwo yari agiye gusoma misa ahitwa Katwiguru. Ubwo ngo yinjiraga muri iki giturage nibwo abantu bitwaje intwaro barashe ku modoka amasasu menshi bashaka ko umushoferi ahagarara.

Padiri Jonas yarashwe amasasu atanu, harimo ane yafashe ku kuboko kw’iburyo, irindi rifata urutirigongo ndetse no ku kaguru. Umushoferi we ngo yakomerekejwe ku kaboko mu gihe irindi sasu ryafashe umwana w’umukobwa wari uri muri iyi modoka.
Bose uko ari batatu bajyanwe mu bitaro bya Nyamilima padiri Jonas amerewe nabi cyane biba ngombwa ko yoherezwa mu Bitaro bya Goma nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Iki gitero cyashyizwe ku mutwe wa FDLR abarwanyi bawo bari guhigwa ngo bikomeye n’ingabo za FARDC kuva mu minsi myinshi ishize muri Rutshuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


