Ikigo gishinzwe gukurikirana uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gutanga ubufasha (CODHAS) kirashinja ingabo za Leta ya Congo kuba ntacyo zakoze ngo zirinde abaturage ubwo bicwaga n’inyeshyamba za FDLR, mu gace ka Kishishe na Bambu.
Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko ubu bwicanyi bwabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata, aho inyeshyamba za FDLR-Nyatura ziraye mu baturage zisiga zishemo 9, mu gihe bivugwa ko ingabo za FARDC zari hafi aho ariko ntizarengera abaturage.
Hervé Nsabimana, umuyobozi wa CODHAS, i Rutshuru (Nord-Kivu) yatangaje ko bitumvikana uburyo abo baturage bishwe, ati: “Muri zone ibarizwamo batayo ya FARDC, Polisi, urwego rushinzwe iperereza, ni gute wasobanura ko hagabwe ibitero n’umutwe w’inyeshyamba, inzu zigatwika kandi hari abasirikare ba FARDC?’’.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa Operasiyo zigamije guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yiswe Sokola 2, major Guillaume Njike, ahakana avuga ko ibyo bashinjwa atari byo, ko batatereranye abaturage bahari, ahubwo ko nabo bahaje nubundi baje kubarengera.
Ati: “Twagerageje guhosha ibibazo, twagerageje kwitambika hagati y’ubwoko 2 bw’abaturage, mwifuzaga ko dukora iki? kurasa mu baturage se? akomeza avuga ko ibibazo abaturage bari bafitanye bitari guhoshwa nabo ubwabo.
Amakuru yatangajwe n’abaturage batuye muri utwo duce, batangaza ko FDLR Nyatura, yagabye igitero cy’ubwicanyi muri abo baturage ije kurengera abo mu bwoko bw’Abahutu, bari bazengerejwe n’urubyiruko rw’aba Nande, rwabashinjaga gukorana na FDLR mu kubabuza umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


