Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko kishe abasirikare 36 b’inyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen Aloys Zabampema na we wakomerekejwe n’amasasu.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibitero ku nyeshyamba (Sokola 2), Capt. Dieudonné Kasereka, avuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta ari abasirikare batatu bishwe, mu bitero bagabye ku nyeshyamba za FNL, byatangiye ku itariki ya 8 Mata, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati “FARDC yishe abarwanyi 36 barimo Abofisiye bakuru bari bafite inshingano zikomeye muri izi nyeshyamba za FNL”.
Yakomeje agira ati “Muri ibyo bitero, umuyobozi wa FNL wiyita Gen. Aloys Zabampema yakomerekejwe bikomeye mbere y’uko ahungira mu bihuru”.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Actualitecd, Capt. Kasereka avuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta hapfuye abasirikare batatu abandi bane barakomereka. Iyi mirwano ngo ikaba yabereye mu duce twa Magunda, Ruminako na Mangwa, ndetse no mu ishyamba rya Mushojo na Majaga muri Teritwari ya Fizi.
Brig. Gen. Rugayi Sengabo David wari uyoboye ibyo bitero, yasabye abaturage bo muri teritwari ya Fizi na Uvira, kwirinda imikoranire n’inyeshyamba zikomeje kuba ikibazo muri utu duce two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


