RDC: Gen. Kanyama wari warazengereje abaturage ba Kinshasa yirukanwe

Sangiza iyi nkuru

Gen. Celestin Kanyama, wari ukuriye igipolisi cyo mu mujyi wa Kinshasa, akaba yari yarashyiriweho ibihano n’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere yirukanwe ku mwanya we asimbuzwa umwe mu bari bamwungirije.

Col. Elvis Palanga Nawej niwe wahise asimbura Gen. Kanyama by’agateganyo ku buyobozi bw’Igipolsi cyo mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, nk’uko umuvugizi w’igipolisi cya Congo, Col. Pierre-Rombaut Mwanamputu yabitangarije AFP .

Uyu muvugizi wa polisi utatangaje impamvu Gen. Kanyama yirukanwe, cyangwa ngo asobanure niba yahagaritswe gusa, yongeyeho ko nta byinshi yatangaza kuri aya makuru.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu wamusimbuye, Palang Nawej, we ngo ashobora kuzishimirwa n’abaturage babarirwa muri miliyoni 10 batuye Kinshasa, aho bivugwa ko ari umuntu ukunda akazi ke kandi ukunze kuba hafi y’abantu be bitandukanye nuko Gen. Kanyama yari ameze.

Mu kwezi k’Ukuboza nibwo Gen. Kanyama yashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho atemerewe gukora ku mitungo ye cyangwa gutemberera mu Burayi. Ashinjwa kuba inyuma y’ingufu z’umurengera zakoreshejwe n’igipolisi mu guhosha imyigaragambyo yo muri Nzeri 2016 y’abaturage bamaganaga perezida Kabila. Loni ivuga ko muri iyo myigaragambyo yabaye kuwa 19 na 20 Nzeri hishwe abaturage bagera kuri 50.

Muri Kamena 2016, Gen Kanyama nabwo yari yafatiwe ibihano nk’ibi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zimushinja kuba ari we wategetse cyangwa akaba umufatanyacyaha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ishimuta byakorewe abasivili bamaganaga perezida Kabila muri Mutarama 2015. Icyo gihe nabwo abantu mirongo barishwe.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *