RDC: Hakomeje kugaragara ibimenyetso by’ubwicanyi FARDC yakoreye abaturage muri Kasai

Sangiza iyi nkuru

Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira abaturage ba Tshimbulu mu Ntara ya Kasai yo Hagati bamaze kuvumbura ibyobo rusange bigera ku munani byashyinguwemo abantu nk’uko byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Werurwe, muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na RFI ifatanyije na Reuters.

Mu gitondo twavuye mu giturage tujya mu mirima. Tuhageze, twabonye amasazi atumuka, hari umunuko ukomeye ,” uwo ni umuturage wo muri Tshimbulu RFI ivuga ko yavuganye nawe. Uyu akaba yakomeje agira ati; “ Twabonye amaboko, amaguru ndetse n’imirambo yuzuye, yari yazinzwe nabi .”

img_6492_3_0

Nk’uko iryo perereza rivuga, ngo ibyobo rusange bitanu byabanje kuvumburwa ku muhanda wa Kananga mu ntangiriro za Mutarama, nyuma y’aho abarwanyi b’umutware gakondo, Kamwina Nsapu biciwe mu gikorwa cya polisi kuwa 12 Kanama 2016. Nyuma y’ukwezi abaturage baje kuvumbura ibindi byobo bibiri kuri uwo muhanda n’ubundi. Undi muturage akaba yagize ati: “ Ni abasirikare babicukuye. Twabonye ikamyo yabo icaho. Yahamaze amasaha abiri .”

photo3_3_0
Aha ni inyuma y’urugo rwa Kamuina Nsapu, aho leta ivuga ko yashyinguye abantu be ahisha ko yatakaje mu gihe abaturage bashinja leta

Usibye ibi byobo, RFI ivuga ko imaze kubona n’amashusho ya video agera kuri atanu harimo video 4 zigaragaza ukuntu igisirikare cya leta cyakoresheje imbaraga z’umurengera kikica abaturage badafite intwaro. Izo video zikaba ngo zarafashwe kuva muri Kanama 2016 kugeza muri Mutarama 2017, amezi atandatu mu ntara ebyiri.

img_6468_0
Aha naho hasanzwe hashyinguwe abantu

Iyi nkuru ivuga ko ubutabera bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye gukurikirana iki kibazo nyuma y’aho video ya mbere igiriye ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga. Igaragaramo abasirikare bal eta barasira kure abaturage badafite intwaro mbere yo kugenda babahorahoza babegereye. Umuntu uba ufata aya mashusho anavuga ahagiye habera ubu bwicanyi nka Mwanza Lomba muri Kasai y’Uburasirazuba.

Ubwo urugo rwa Kamuina rwaterwaga rwarasenywe
Ubwo urugo rwa Kamuina rwaterwaga rwarasenywe

Mu iperereza ryabo ry’ibanze, abacamanza bavuga ko bavumbuye ibyobo bibiri rusange byashyinguwemo abantu. Abasirikare barindwi nabo batawe muri yombi bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ikiremwamuntu bunyamanswa no kugitesha agaciro n’ibindi. Nyamara, ubwo iyi video yajyaga hanze, umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende yavuze ko ari amashusho y’amahimbano akabije.

Iyi nkuru dukesha RFI kandi ivuga ko videos za mbere zisa nk’izafashwe ubwo uyu muyobozi gakondo, Kamwina Nsapu yicwaga, aho bivugwa ko yakomerekerejwe kuwa 12 Kanama 2016 mu birometero bicye uvuye iwe ahitwa Mfuamba, akaza kwicwa nyuma gato mu gitero cya nyuma cyagabwe n’igisirikare.

Izindi videos zagaragaye rero zigaragaza ibyabaye icyo gihe ariko mu angles 2 ndetse ibikorwa bisobanurwa n’abandi bantu babiri batandukanye n’uwo muri video ya mbere yagiye hanze. Ariko, ngo imirambo y’abishwe ni imwe: abasore, abana ni bamwe mu bagaragara bishwe n’amasasu. Ibitambaro bakunze kwambara, inkoni barwanisha, ngo nta gushidikanya ko ari abari abayoboke ba Kamwina Nsapu. Umusirikare wafataga amashusho nawe abyemeza agira ati: “ Aba, ni abarwanyi ba Kamuina Nsapu, abana b’imyaka 8 n’imyaka 9 ”.

YouTube player

Byibuze muri ayo mashusho hagaragaramo imirambo 10 naho uwafataga amashusho anasobanura uko igikorwa cyagendaga agasa nk’ushinja Kamwina Nsapu kuba ari we wicisha abayoboke be. “ Wowe Kamuina Nsapu, urimo kwicisha abana b’abandi. Ariko ntabwo tuzaguhusha .”

Mu zindi videos 2 ho ngo ababa basobanura ibikorwa basa nk’ababa bafite ibitekerezo bitandukanye n’uyu. Umwe ngo asobanura neza uko igikorwa cyagenze agatanga raporo ifite amakuru yose. Avugamo ko Kamuina Nsapu aba yakomeretse, ko abarwanyi be bamutwaye, ariko akongeraho ko babakurikiranye. Anavugamo ko aba ateganya guha raporo inzego z’ubutasi.

Mu yindi video, uba asobanura we aba atuka n’imirambo y’abishwe, aho avuga ko bashutswe, asa nk’uvuga umubatizo ngo bahabwa watumaga aba barwanyi ba Kamuina Nsapu ngo ntacyo amasasu yabatwara.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *