Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2021 yashyizeho abakomanda ba ‘operation’ zigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri izi nshingano, Brigadier-General Mputela Nkolito Bertin yagizwe komanda wa operasiyo Sokola 1 ikorerwa mu gice cya Grand-Nord kigizwe n’uduce twa: Beni, Butembo na Lubero.
Muri izi nshingano, Gen. Mputela yahawe abamwungiriza babiri barimo: Colonel Byangolo Ngondo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi na Col. Lumbu Matundu ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho.
Brigadier-General Mwehu Lungu Evariste na we yagizwe komanda wa Operasiyo Sokola 2 ikorerwa gice cya Petit-Nord kirimo umujyi wa Goma na Teritwari ya Walikale.
Kuri izi nshingano, Gen. Lungu azungirizwa na Colonel Botongo Isuka ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho bya gisirikare.
Brigadier-General Kasongo Maloba Rigobert yagizwe komanda w’ibikorwa byo guhashya iyi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri, asimbuye General Chiviri Hamuli. Azungirizwa na Gen.Nyembo Abdallah na Bokolomba Jean-Claude.
Hari abandi basirikare kandi bagizwe abayobozi b’uturere twa gisirikare, barimo: Brig. Gen. Mulamba Tshinkobo Guylain wagizwe uw’akarere ka 34 asimbuye Gen. Kapinga Mwanza Dieudonné.
Brig. Gen. Clément Bitangalo Bulime yagizwe umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 32, asimbura Gen. Maj. Luyambi Madilu Stany. Arungirizwa na: Col. Damate Dieudonné ushinzwe ibikorwa n’iperereza, na Col. Nlandu Matongo ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho.
Perezida Tshisekedi akoze aya mavugurura nyuma y’iminsi ibiri atangije ibihe bidasanzwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri; bizakorerwamo ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro n’umutekano.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi aherutse guha izi ntara ubuyobozi bw’igisirikare, abusimbuje ubwa gisivili muri ibi bihe bizamara iminsi 30 guhera tariki ya 6 Gicurasi 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


