RDC: Hakozwe urutonde rw’impunzi z’Abarundi zigomba gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda iri ku bilometero 60 mu Majyepfo ya Uvira ho mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demoakarasi ya Congo, ziravuga ko zitewe impungenge n’umutekano wazo nyuma y’umusirikare wa Leta wasanzwe yiciwe mu nkengero z’iyi nkambi aho bamwe batangiye no gufungwa.
Umwe muri izi mpunzi waganiriye n’Ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi , yavuze ko hakozwe urutonde rw’abantu 100, muri bo abarenga 10 bakaba bamaze gutabwa muri yombi ku mugaragaro harimo n’uwari uhagarariye izi mpunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi, Faustin Nibizi uri mu Bitaro bya Uvira kubera ibikomere.
Yakomeje avuga ko hari indi modoka yari ihetse abarundi 4 bakekwagaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uyu musirikare yaje gukora impanuka, Polisi igahita ibajyana muri Gereza ya Baraka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yongeraho ko izi mpunzi z’Abarundi zose zatawe muri yombi zishinjwa guteza umutekano muke muri Congo no mu Burundi. Ngo cyane cyane usanga hibasirwa abize aho nabo bahisemo kwihisha mu mahema yabo.
Ati ” dufite ubwoba bw’umutekano wacu kuko dufite kujyanwa ahantu hatazwi cyangwa se tukoherezwa i Bujumbura nk’uko byagenze i Gatumbu ’’.
Kubera ubwoba bafite, bamwe bafashe icyemezo cyo kuva muri iyi Nkambi ya Lusenda bakajya ahandi nubwo nabyo bibateza ibibazo.
Yashimangiye ko kuri kirometero 30 uvuye kuri iyi Nkambi ariho hakabaye hari ubuhungiro ariko ngo hari imitwe y’inyeshyamba nka Maà¯-Maà¯, ati “umutekano wacu ntawo’’.
Inkambi ya Lusenda irimo impunzi z’Abarundi 20.000, benshi muri bo bakaba barahunze kubera ikibazo cy’umutekano cyavutse nyuma y’uko Perezida Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza Manda ya 3 bivugwa ko ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *