RDC: Haravugwa inyeshyamba zatangiye gusoresha abaturage no kubakoresha imirimo y’agahato

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu duce twa Luibo na Lukweti muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 12 Gashyantare, bamaganye ihohoterwa bakorerwa n’inyeshyamba z’umutwe wa NDC/Rénové uyoborwa n’uwitwa Guidon, aho bavuga ko izi nyeshyamba zibasoresha imisoro itemewe n’amategeko ndetse zikanabakoresha imirimo y’agahato bagasaba ubutegetsi n’igisirikare kubakiza uyu mutwe.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko buri muturage ahatirwa gutanga umusoro w’amafaranga 1,000 ya Congo kandi abatinze kuwutanga bagacibwa amande.

Abantu baturutse mu isoko kandi nabo bagomba kwishyura amafaranga 500 iyo banyuze kuri bariyeri z’izi nyeshyamba. Usibye ibi, ngo n’iyo abaturage bavuye mu mirima bakwa ibyo kurya bavanyeyo. Ibi ngo bikaba ari ukujujubya abaturage birenze urugero byari biriho nk’uko umwe mu baturage avuga.

Hejuru y’ibi, iyi nkuru iravuga ko hiyongeraho no gukoreshwa imirimo y’agahato. Umwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru akaba avuga ko bategekwa gukora umuganda bagahatirwa kubaka inzu z’inyeshyamba mu birindiro byazo. Banabakoresha  imihanda kugirango bajye babona uko baca amafaranga abayinyuzemo.

Aba baturage bakaba basaba igisirikare cya Congo, FARDC, ndetse n’abayobozi gutabara abaturage ba Luibo na Lukweti bashobora guta ibyabo burundu.

Ku ruhande rwe, umuvugizi w’akarere ka 34 k’igisirikare, Major Guillaume Njike, yasabye abaturage gufatanya n’igisirikare bakagaragaza aho umwanzi wabo aherereye.

Biravugwa ko inyeshyamba z’Abanyekongo ziri mu bice byinshi bya Sheferi ya Bashali Mokoto kandi zikorera ubugizi bwa nabi bwinshi abasivili.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *