RDC: Hari abarwanyi bemeye kurambika intwaro bamaze kumva ko ubuyobozi bweguriwe igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Hari abarwanyi bakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bemeye kurambika intwaro bamaze kumva ko ubuyobozi bwaho bugiye kwegurirwa igisirikare cy’igihugu.

Nk’uko Jacques Katembo uyoboye urwego rushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yabitangarije Radiyo Okapi, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abarwanyi bakorera muri Teritwari ya Lubero na Walikale bamumenyesha ko bashaka kurambika intwaro.

Yagize ati: “Hari abarwanyi bashaka kurambika intwaro. Ubu tuvugana, hari abo mu mitwe myinshi bampamagaye bambwira ko bashaka kurambika intwaro.”

Muri aba barwanyi harimo n’uwiyita ‘General Kabidon’ uyoboye umutwe witwaje intwaro ukorera muri izi teritwari.

Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi tariki ya 30 Mata 2021 yatangaje ko agiye gushyira intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe by’iminsi 30 guhera ku wa 6 Gicurasi.

Kuva ku munsi wa mbere w’ibihe bidasanzwe, Kivu y’Amajyaruguru yatangiye kuyoborwa na Lieutenant-General Constant Ndima Konguba, Ituri iyoborwa na Lieutenant-General Johnny Luboya N’Kashama, bakaba bayoboye igikorwa cyo kugarura amahoro n’umutekano bimaze igihe kirekire byarahungabanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Amakuru aturuka muri RDC avuga ko ku buyobozi bwa Gen. N’Kashama, igisirikare cy’igihugu kimaze kwigarurira ibiturage 6 biri muri Teritwari ya Djugu byari byarafashwe n’umutwe wa CODECO.

Perezida Tshisekedi yihaye intego y’uko ibi bihe bidasanzwe bizarangira igisirikare kimaze kubonera Kivu y’Amajyaruguru na Ituri amahoro n’umutekano mu buryo burambye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *