RDC: Hatahuwe ibyobo bihambyemo abantu barenga 260 bishwe mu mezi ane ashize

Sangiza iyi nkuru

Ishami rya Loni Rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ritangaza ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatahuwe ibyobo rusange byahambwemo abantu basaga 260.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo abo bantu basaga 260 bishwe kuva mu Ukuboza 2017, abagera kuri 91 muri bo bakaba ari abagore.

Iki kinyamakuru gitangaza ko  n’inzu zisaga 120 zasahuwe ndetse zikanasenywa mu makimbirane yavutse hagati y’amoko y’Abahema ndetse n’Abalendu, abishwe cyane bakaba ari Abahema.

Ku ruhande rwa Leta ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko nta cyobo na kimwe yari isanzwe izi cyaba cyarahambwemo abantu ikivunge.

Amoko y’aborozi b’Abahema hamwe n’abahinzi b’Abalendu ngo asanzwe agirana amakimbirane akarwana kugeza n’aho habaho ubwicanyi bukururwa n’amakimbirane ashingiye ku masambu.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *