Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zavumbuye imva rusange mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo imirambo y’abasivili 42 .
Nk’uko byatangajwe na Farhan Haq, Umuvugizi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ngo abahohotewe barimo abagore 12 n’abana batandatu, bavumbuwe mu mudugudu wa Nyamamba mu ntara ya Ituri, nko mu birometero 30 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’intara Bunia.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zabonye indi mva ifite imirambo y’abagabo barindwi mu mudugudu wa Mbogi muri iyi ntara nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Haq yagize ati: Ubu ni bwo bavumbuye ibintu biteye ubwoba. ”
Umuryango w’Abibumbye wasabye ko abakoze ibi bashyikirizwa ubutabera kandi wiyemeza gushyigikira inzego z’ubutabera za Congo mu gukora iperereza kuri ibyo bitero.
Haq yagize ati: “Ibi bintu byabaye mu gihe umutekano wifashe nabi cyane mu turere twa Djugu na Mahagi.”
Loni ivuga ko kuva mu Kuboza 2022, byibuze abasivili 195 bishwe, 68 barakomereka abandi 84 barashimutwa mu bitero byashinjwe imitwe yitwaje intwaro ya CODECO na Zaire.
Ibitero biherutse byongereye umubare w’abavanwe mu byabo bagera kuri miliyoni zirenga 1.5 muri Ituri kandi bigabanya uburyo bw’abakozi bashinzwe ubutabazi ku bakeneye ubufasha.
CODECO, ivuga ko irengera abaturge bo mu bwoko bw’Aba-Lendu, umwaka ushize yashinjwe gufata bugwate intumwa z’amahoro za Perezida Felix Tshisekedi zari mu butumwa bwo kuganira ku ihagarikwa ry’imirwano no gusubiza mu buzim busanzwe izi nyeshyamba muri Ituri.
Umwaka ushize, ubwicanyi bunini bwakozwe n’inyeshyamba za CODECO bwahitanye abantu 62 mu gitero cyagabwe mu nkambi y’abavanywe mu byabo.



2 Responses
RDC: Havumbuwe imva rusange ishyinguyemo abasivili basaga 40
Ibiri kubera ituri birabaje ibyo codeco iri gukora biteye ubwoba aha umuntu aribaza Niba DRC ifite ubuyobozi igiisirikare menya cyo menya arizina
RDC: Havumbuwe imva rusange ishyinguyemo abasivili basaga 40
Ibiri kubera ituri birabaje ibyo codeco iri gukora biteye ubwoba aha umuntu aribaza Niba DRC ifite ubuyobozi igiisirikare menya cyo menya arizina