Abaturage, abategetsi n’abagize Societe Civile muri Kalehe baravuga ko biboneye umutwe witwara gisirikare mushya muri aka gace gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Aba bose bavuga ko biboneye abarwanyi 19 bakeka ko ari aba Raia Mutomboki igice cya Ngandu. Aba ngo bagaragaye ku itariki ya 14 Werurwe 2016 i Idunga. Ngo aba barwanyi bari bitwaje intwaro za AK 47.

Mu kandi gace ka Kalonge naho hagaragaye abarwanyi 15 bivugwa ko ari aba Raia Mutomboki nk’uko byemejwe n’abatanze aya makuru.
Aba batangabuhamya bavuga ko biboneye abandi barwanyi mu duce twa Kanyanja, Ngamba ma Muzimu twose duherereye muri Kalehe.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru i Ngamba habereye ubusahuzi bukozwe n’abantu 10 bitwaje intwaro. Aba bakaba baranyaze ihene z’abaturage ndetse n’ibindi bintu by’agaciro.
Akandi gace muri Kalehe katatangajwe izina na Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko karasaba ingabo kuza kubafasha murwanya ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yatangiye kugaragara muri Kalehe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


