Icyicaro gikuru cy’ishyaka rya politiki rya ” Ensemble pour la République ” rya Moïse Katumbi i Kasumbalesa, umujyi uri ku birometero 90 uvuye i Lubumbashi muri Haut-Katanga, cyasahuwe n’abarwanashyaka b’ishyka riri ku butegetsi UDPS kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Mutarama 2023 .
Moïse Kawaya, Perezida w’ishyaka rya Moïse Katumbi i Kasumbalesa arashinja abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi kuba intandaro y’iki kibazo. Asobanura ko mu gusoza misa yo kunamira intwari y’igihugu ari bwo abarwanyi ba UDPS batangiye gusakuza batuka Moïse Katumbi. Aba ngo bakurikiranye abarwanashyaka b’ishyaka rye kgeza ku cyicaro cyaryo kugirango basenye ibintu byose nyuma yo gukomeretsa abayoboke bamwe.
Avugana na 7sur7 yagize ati “Ibiro byacu byose bya Ensemble pour la République byangijwe kandi birasahurwa. Kandi ubu nkuvugisha, turi mu mutekano muke, twibasiwe n’ishyaka rya UDPS. Nyuma ya misa niho twabonye itsinda ry’abarwanashyaka ba UDPS baririmba ngo Moïse ntabwo ari Umunyekongo. Nyuma yaho, twihishe mu nzu yanjye bamena ibintu byose ndetse bajya no ku biro gukora ubwo buswa. Turasaba abayobozi bose b’igihugu kuturindira umutekano. Tumaze kugira inkomere 8 n’ibikoresho byinshi birimo mudasobwa , amabendera n’intebe byatwawe, ”
Ibyo birego byatewe utwatsi na Gabriel Tshimanga, perezida wa UDPS i Kasumbalesa. Yatangarije 7SUR7.CD ko ahubwo abarwanashyaka ba Ensemble pour la République baririmbye indirimbo zamagana Perezida Félix Tshisekedi. Bikaba byateje aya makuba.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’umujyi, buributsa ko ubwisanzure bw’ibikorwa by’imitwe ya politiki bwishingiwe n’itegeko nshinga. Umuyobozi w’umujyi wa Kasumbalesa, André Kampampa, arahamagarira, amashyaka yombi koroherana no kwirinda ibikorwa nk’ibi.



3 Responses
RDC: Icyicaro cy’ishyaka rya Katumbi byagabweho igitero n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi
Nonese kdi na Katumbi nu mututsi nawe ndumiwe rwose kiki congo bashyiri mbere urwango.
Byange bikunde Moise Katumbi azayobora kongo.mutakata kwamani atapita kwa mtutu wa bunduki mpaka afukuze gouvernement ya mabandi
RDC: Icyicaro cy’ishyaka rya Katumbi byagabweho igitero n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi
Erega M23 ifite akazi. Ubwo murayikeneye ngo ize ihoshe ayo makimbirane.rdc waragowe kuva ku mutwe kugera ku ino. Mbega we. Make a wakwifatiye igihugu.
RDC: Icyicaro cy’ishyaka rya Katumbi byagabweho igitero n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi
UNVA MAKENGA NUBUNDI NABO BAFATANIJE URUGAMBA BAZAGIRAMO IMIGABANE DA?kATUMBI RWOSE BARAMUHOHOTOYE CYANE NGO NI UMUKONGOMANI?nIKI SE MUZABAZE UMUBYEYI WAMUBYAYE NIWE UMUZI, KUKO ATIKOROZE NKAMWE SE MWAGIRANGO MURI TWA MRIE JOSE?TWA DUSIMBA TURYA IMIBU NIBWO BUTUKURA NKAMWE.KATUMBI NI UMUGABO, NABO BARIKUMWE NABAGABO, NAHO KUMERA MWESE NKA CYABITAMA NZABA NDEBA KO INTAMBARA Y`IMBERE RERO IRUTWA NIYINYUMA, NONE SE MUZARWANA ZOSE?NEVA AGAINE.ARIKO NDIKUBONA RWOSE KATUMBI NA MAKENGA BAFITE INTUMBERO NZIZA KUBANYEKONGO, ATI IKIZA NUKO ABANYEKONGO BABA UMWE?nIBYO RERO NIBYO MAKENGA YAHAGARUKIYE, NIBAREKE BABE UMWE BAREBE UBURYO KONGO IBA IYA MBERE MURI AFURIKA YO HAGATI KANDI ITAGIZE ICYO IBURA.