Muri Kivu y’Amajyepfo mu gace k’i Murenge haravugwa ko Abasirikare benshi b’i Burundi barimo kwisukiranya mu duce dutandukanye two muri bice bityo bikaba bibateye ubwoba.
Aba basirikare bavugwa, ni abibumbiye mu itsinda rya TOFOC bivugwa bava i Bujumbura bakajya Uvira bakahavanwa bajyanwa mu bice by’i Mulenge.
Bamwe mu baturiye aka gace k’i Mulenge na Ndondo ya Bijomba babwiye itangazamakuru, babuze ko aba basirikare bageze mu Minembwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 04/06/2024.
Amakuru avuga ko bakimara kuhagera bahise bashinga ibirindiro byabo mu bice bitandukanye aho bamwe babishinze ahitwa ku Kiziba ahari ikibuga cy’indege cya Minembwe; nanone hakaba hari hasanzwe hari abandi basirikare b’u Burundi bagize igihe muri Kiziba.
Abandi muri aba basirikare boherezwa Mukalingi, Kugaturiro no mutundi duce two Mukalingi, ndetse no mu Mikenke.
Ingabo z’u Burundi ku bufatanye n’iza FARDC zageze mu Minembwe ahagana mu kwezi kwa Mbere, umwaka w’ 2023, nyuma y’uko zari zimaze igihe mu misozi yo muri teritware ya Uvira na Mwenga.
Ni mu gihe ingabo z’u Burundi zagiye zishinjwa gufatanya n’izigihugu na wazalendo mu guhohotera abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru.


