Ishyirwaho ry’abayobozi ba komisiyo yigenga y’amatora (CENI), ingaruka z’itangazwa ry’itegeko ngenga ku mikorere y’ikigo cy’amatora, bikomeje gucamo ibice imitwe ya politiki muri Congo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 31 Nyakanga 2021, ihuriro rya LAMUKA ryasabye abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwitegura imyigaragambyo ikaze izatangizwa vuba.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Adolphe Muzito rigira riti “LAMUKA irahamagarira abaturage kwitegura imyigaragambyo ikomeye izategurwa kugira ngo batsindire ubusugire bwabo, uyu munsi baterwa isoni n’abakora ibikorwa byo kongera kugwatira, uburenganzira bw’ibanze bwo guhitamo abayobozi mu bwisanzure.”
Kubwe, ishyirwaho rya perezida wa CENI hashingiwe ku itegeko ngenga ryashyizweho ryihariye ntirishobora gutanga igisubizo ku mikorere mibi yagaragaye mu gihe cy’amatora 3 ashize nk’uko 7sur7.cd dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Kuri LAMUKA, ubu ikigo cy’amatora gishingiye kuri politiki cyane aho kuba ikigo gishyigikira demokarasi.
Arahamagarira ibiganiro hagati y’abafatanyabikorwa bose kugira ngo bavugurure iri tegeko ngenga rigamije kugira CENI igikoresho cya politiki.
LAMUKA irahamagarira abafatanyabikorwa bose gushyigikira inzira y’amatora yumvikanyweho kugira ngo amatora abe yizewe, mu mucyo, atabogamye kandi mu mahoro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


