Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ugushyingo amasasu yumvikanye mu Mudugudu wa Kishishe, nko mu birometero 3 uvuye ku murwa mukuru wa Gurupoma ya Bambo, muri Sheferi ya Bwito muri Kivu y’Amaajyaruguru .
Amakuru amwe yerekana ko imirwano yahuje M23 n’inyeshyamba za Nyatura.
Ni mu gihe umusirikare mukuru wa FARDC, wari uri aho, yemeje ko ari igitero M23 yagabye ku birindiro byabo .
Iyi mirwano yabereye i Kishishe yateje ubwoba abaturage baturanye bo muri Bukombo, Birambizo na Kirima.
Abahatuye bataye ibyabo bahungira i Kitshanga, Kibirizi, ndetse bamwe bafata umuhanda ujya ku muri Teritwari ya Lubero nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Abatuye aha kandi baratinya ko M23 ishobora guturuka Bambo, igatungukira ahitwa Kirima na Kibirizi, igafunga umuhanda Rwindi-Nyanzale-Kitshanga, muri Gurupoma za Mutanda na Bukomboce.
Bavuga ko kwigarurira Tongo na byo biha inyeshyamba amahirwe yo gusohoka muri Kitshanga zinyuze muri Gurupoma ya Bishusha mu burengerazuba.
Amakuru aturuka aho avuga ko muri Gurupoma 7 zigize Sheferi ya Bwito, inyeshyamba z M23 zigaruriye Tongo yose, ndetse n’igice cya Bambo.

6 Responses
RDC: Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje mu mudugudu wa Kishishe
Impundu nyinshi basore beza mubatsibure bsvanubujura ningengabitekerezo iwachu.
Courage Afande Makenga

Mukomeze murwanire kubaho kwanyu muzatsinda nubwo mbona hari abatarabyumva.
RDC: Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje mu mudugudu wa Kishishe
imana izabumvisha jonoside yabaye murwanda bareba nomurikongo turebe nibaceceke yesu arahari kuraje