Mu karere k’imisozi miremire muri Segiteri ya Lulenge, Zone ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bakomeje guhunga imirwano iri hagati y’aborozi b’Abanyamulenge n’abarwanyi b’inyeshyamba za Maà¯-Maà¯.
Umuyobozi wa Komini Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha, avuga ko intambara iri hagati y’aborozi b’Abanyamulenge ndetse n’abarwanyi ba Maà¯-Maà¯, bakomoka mu bwoko bw’ Abafuliru, ngo ikaba yaratangiriye i Lulenge.
Yatangarije VOA ko bakomeje gutabaza inzego za gisirikare ariko ngo ntiziragira icyo zikora mu guhosha iyi mirwano imaze kugwamo abaturage bagera kuri 12 ibihumbi by’inka bigatemagurwa.
Yagize ati “Urumva, abasirikare gutabara ni ukugira ngo babahagarare hagati, kuko abarwanyi ni abasivile, barwana ari abasivile, turimo kuvugana n’abayobozi b’ingabo bakuru tunategura inama kugira ngo abasirikare baze tubasobanurire ikibazo, kugira ngo Leta idufashe amahoro agaruke”.
Umuyobozi wa Sosiyeti Sivile, muri Segiteri ya Lulenge, Kabumbe Ephrem yemeza ko intambara yakuruwe n’abarwanyi ba Maà¯-Ma௠bahoraga bajya kwiba inka z’aborozi b’abanyamulenge.
Akomeza avuga ko hari imiryango myinshi y’abaturage b’ Abafuliru batuye i Mulenge batwikiwe amazu, ariko iyi mirwano ngo ikaba ikomeje kuba mu gihe hari abasirikare Leta yari yarahohereje kugira ngo bahoshe amakimbirane ubu bwoko bukunze kugirana.


