RDC: Imiryango 900 yari yarirukanywe na FDLR yagarutse mu byayo

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 900 yari yarahunze imirwano mu gace ka Miriki batangiye kugaruka mu byayo muri gurupoma ya Iboko. Iyi miryango yari yarahunze imirwano yabaga hagati ya Mai Mai na FDLR hakaba hari hashize amezi 5.

Amakuru aturuka mu miryango yari yarahunze avuga ko aba baturage bari bariho nabi ndetse na benshi mu batahutse bakaba bafite uburwayi buturutse ku mirire mibi.

fdlr

Umuyobozi wa Territoire ya Lubero Bokele Joy yabwiye Radio Okapi ko mu mezi atanu bari bamaze i Miriki nta nkunga n’imwe bigeze bahabwa. Ngo iyi niyo mpamvu yatumye iyi miryango ifata icyemezo cyo gutahuka yirengagije muri umutekano utaragerwaho mu buryo busesuye.

Amakuru aturuka muri Societe Civile ya Lubero we avuga ko abaturage batatashye ku bushake bwabo ahubwo ari itegeko rya guverinoma y’intara yashakaga gusenya inkambi zose z’abataye ibyabo bari mu nkambi ya Kivu ya Ruguru.

Ngo aba batahutse bose ntabwo barabasha kugera mu miryango yabo ndetse abenshi mu duce twabo ntabwo umutekano uragaruka ndetse n’amashuri abanza muri aka gace ntarabasha kwitegura kuba yakwakira abanyeshuri.

Ngo utu duce boherejemo abaturage kugeza ubu turacyari mu maboko ya FDLR ari nayo yatumye bata ibyabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *