RDC: Imitwe ya Politiki n'amadini byananiwe kumvikana mu gihe Perezida Kabila yitegura kurangiza manda ye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Joseph kabila yitegura kurangiza manda ye ya nyuma, abahagarariye imitwe ya politiki muri iki gihugu bananiwe gufata umwanzuro ku cyaba kigiye gukurikiraho mu gihe hakiri amarenga ko Perezida Kabila ashaka gukomeza kugundira ubutegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu nama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa gatandatu yari yahije abayobozi b’imitwe ya politike, ab’amadini n’abandi banyepolitike batandukanye, ubwo bananirwaga gufata umwanzuro ku kigiye gukorwa nyuma y’uko perezida kabila arangiza manda ye.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Perezida Kabila arangiza manda ye ya 2.
Ubufatanye n’amashyaka atavuga rumw na leta mu gushaka igisubizo cy’ibibazo biri muri Kongo.
Kurebera hamwe uburyo ingingo ya 220 mu itegeko nshinga igena manda itahinduka no kureba niba Kabila yakwemererwa kwiyamamariza indi manda cyangwa atabigomba.
Iyi nama yabaye mu gihe abatavuga rumwe na let abo bamaze gutangaza ko mu gihe Kabila akomeje kugaragaza amarenga ko ashaka guhama ku butegetsi, ko bazirara mu mihanda bakigaragambya mu rwego rwo kurwanya icyo gikorwa.
Ibi kandi bitangajwe mu gihe mu kwezi gushize aribwo hafashwe umwanzuro wo kwimura amatora y’umukuru w’igihugu ndetse Perezida kabila akanahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora inzibacyuho nayo yongerewe kugeza ku mezi 12.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko iyi nama izakomeza muri iki cyumweru kigiye gutangira, mu gihe manda ya nyuma ya Perezida kabila irangaira kuri uyu wa mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *