RDC: Imyigaragambyo isaba kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda yongeye kuburizwamo

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Congo cyakoresheje ibyuka biryani mu maso kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nzeri mu gutatanya abari mu myigaragambyo isaba kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega.

Ku muhanda wa Huilerie niho igipolisi cyatangiriye gitatanya abari mu myigaragambyo yagombaga gusorezwa kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Biravugwa ko hari n’abatawe muri yombi nk’uko bitangazwa n’urubuga Actualite.cd.

Floribert Anzuni wo mu ishyirahamwe Filimbi ati: “Ntabwo byakwemerwa kandi nk’uko bisanzwe twitambitswe, imyigaragambyo y’abaturage ntabwo irimo ubugizi bwa nabi. Gen. Kasongo yatubwiye muri iki gitondo ko yahawe amabwiriza yo kuburizamo urugendo…icyo dushaka ni ukugeza ubusabe kuri minisitiri w’ububanyi n’amahanga ngo agire icyo akora,”

Abigaragambya bateganyaga kugera kuri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kugaragaza kutishimira kwabo umudipolomate w’Umunyarwanda bashinja kugaragaza imyitwarire yo guhakana ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo ahitwa Kasika mu 1998 bavuga ko bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda.

Iyi ni imyigaragambyo ya kabiri yari iteguwe ikurikira iyabaye ku itariki 04 Nzeri nayo yaburijwemo muri Komini Gombe, kuri Ambasade y’u Rwanda, nabwo hakaba hari abantu batawe muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *