Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirangajwe imbere n’Ingabo za Kenya zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zahawe iminsi itandatu yo kuba zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 bitaba ibyo hagatangira imyigaragambyo yo kuzisaba gutaha .

Ibi byatangajwe n’imiryango ya sosiyete sivile kuri uyu wa Gatanu itariki 12 Mutarama 2023, aho uyu muryango wahaye izi ngabo za EAC guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku itariki ya 18 Mutarama zikaba zatangiye kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigasubira aho zaturutse.

“Imyitwarire y’Abanyakenya ntabwo yifuzwa n’abaturage, baragenda nka ba mukerarugendo mu mujyi wa Goma, ibirakaza abaturage mu gihe M23 ikomeje gutera imbere no kwigarurira imidugudu n’uturere muri Kivu y’Amajyaruguru,” ibi ni ibyatangajwe n’iyi miryango y’abaturage.
Bakomeza bagira bati “Twanze rwose iyoherezwa ry’ingabo za Sudani y’Epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuko Sudani y’Epfo ubwayo ni igihugu kidatekanye gikwiye kubanza kwikingira mbere yo gutabara ibindi bihugu,”

“Nta nubwo tuzi icyo ingabo za EAC zitumariye igihe zahamagariwe gushyigikira FARDC mu kurwanya ubushotoranyi bw’u Rwanda rwitwikiriye M23, ariko ku rugamba, nta gikorwa cya gisirikare kiratangira,”
Iyi miryango irashinja umutwe wa M23 kwinjiza abana mu gisirikare, gushimuta abantu, gufungira mu ndaki, gukoresha imirimo y’agahato abayisuzuguye, ubwicanyi, gusoresha binyuranyije n’amategeko, ibyaha M23 itemera ahubwo ikemeza iteka ko ibana neza n’abaturage bo mu bice yigaruriye

6 Responses
RDC: Ingabo za EAC zahawe igihe ntarengwa cyo kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigataha
ubwo intare yisinziriye wabona batayikoze mu jisho. maze reka wirebere icyo bita kwikururira ikishi.Reka hacye!!
RDC: Ingabo za EAC zahawe igihe ntarengwa cyo kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigataha
Ariko se abazayirwa bivabga gute muri gahunda yingabo?
RDC: Ingabo za EAC zahawe igihe ntarengwa cyo kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigataha
None ko tutari bo uragira ngo tubigenze dute?
RDC: Ingabo za EAC zahawe igihe ntarengwa cyo kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigataha
Abazayirwa bazi gusa guceza ndomboro ntakindi bishoboreye.
RDC: Ingabo za EAC zahawe igihe ntarengwa cyo kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigataha
Babiruka ntacyo babamariye pe,baje bikangata gusa.
RDC: Ingabo za EAC zahawe igihe ntarengwa cyo kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zigataha
NONE SE IZO NGABO ZAJE GUTEMBERA ?