RDC: Ingabo za MONUSCO zirasabirwa kugabanyukaho 1/2

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Raymond Tshibanda, yasabye akanama ka ONU gashinzwe umutekano kugabanya kimwe cya kabiri cy’ingabo za ONU zishinzwe kugarura umutekano muri Kongo kuko nta bikorwa bikabije bihungabanya umutekano muri iki gihugu.
Guverinoma ya RDC ivuga ko intego yayo ari uko ingabo za MONUSCO ziri muri iki gihugu zagabanuka uhereye ubu kugeza mu mpera z’uyu mwaka kandi zikava muri iki gihugu mu buryo bwihuse kuko nta kibazo cy’umutekano kiri mu gihugu.

Tshibanda
Raymond Tshibanda Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Raymond Tshibanda yasabye kandi ko umubare muto w’ingabo zizasigara mu gihugu guhindurirwa inshingano zikongerera ubushobozi ingabo za FARDC aho gukomezanya umubare w’ingabo zifite.
Raymond Tshibanda avuga ko igihugu cya RDC cyagaragaje imbaraga zidasanzwe mu guhosha ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byagaragaye mu gihugu cyane mu duce tw’i Burasirazuba bwa Kongo.Ngo izi mbaraga zikaba zigaragazwa n’umutekano watangiye kuboneka aho wari warabuze.
Ati « nk’uko bigaragazwa na raporo y’umunyamabanga mukuru wa ONU ku gika cya 5 ngo ingabo za FARDC zagabye ibitero ku barwanyi ba FDLR, ADF NALU na FRPI. Ibi bitero byatumye ibikorwa by’iyi mitwe bigabanuka.”
Monusco
Ingabo za Monusco muri RDC

Umuyobozi mukuru w’ingabo za Monusco Maman Sidikou yavuze ko umutekano ukiri mubi mu RDC cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu. Muri raporo ye yatanze i New York muri ONU yavuze ko uduce tw’uburasirazuba twa RDC tugifite ibibazo by’umutekano muke cyane cyane muri Lubero no muri Teritwari ya Walikare uduce duherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba.
Maman Sidikou avuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Mai Mai na FDLR yiyongereye muri utu duce bituma abaturage batagira ingano muri utu duce bava mu byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *