Mu mvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 22 Werurwe, ahitwa Kikwit, mu Ntara ya Kwilu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Inkuba yagize itya ikubita mu byumba by’ishuri ihitana abana bagera kuri barindwi, naho abandi banyeshuri babiri n’abarimu babiri bakomeretse bajyanwa mu bitaro.
Abantu bapfuye ni abanyeshuri barindwi bo mu Ishuri ribanza rya Kiese Kinzambi, ndetse n’umugabo watambukaga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
“Nari nicaye muri metero 5 z’inyubako, aho ibyago byabereye. Inkuba ya mbere, iya kabiri, ku nkuba ya gatatu, nabonye imirasire mu byumba by’ishuri. Abana baragwaga..”, uyu ni frère Jean Valérie Lutobo, Umuyobozi ushinzwe Amasomo kuri Institut Kiese Guy, Ishuri ry’abafurere b’Abayozefiti rya Kinzambi.
Nyuma y’iminota mikeya, ngo haguye urubura, nyuma y’urubura haza imvura itaramaze iminota irenze 10 nk’uko uyu mutangabuhamya wabonye uko byagenze avuga.


