Abantu batanu nibo baburiye ubuzima mu mirwano yashyamiranyije amoko arimo Abanyamulenge, Nyindu, Fuliro na Bembe, abantu basaga ibihumbi 25, nabo bakaba baravuye mu byabo barahunga.
Iyi mibare y’ababuze ubuzima itangazwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu gihe Sosiyeti Sivile yo ivuga ko ari abantu benshi barenzi batanu bapfuye kuri buri bwoko.
Umuvugizi w’Igisirikare cya FARDC kiri mu bikorwa by’intambara zo guhashya imitwe y’inyeshyamba (Sukola 2), Capt. Dieudonné Kasereka yatangaje ko ibyangijwe ari byinshi. Ati “Amashuri yarasenywe, ibitaro birasahurwa. Byibura abantu bagera ku bihumbi 25 bavuye mu byabo bahungira mu Minembwe n’ahandi mu mashyamba”.
Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd kibitangaza, Capt. Kasereka akomeza avuga ko abantu batanu bishwe barimo umuyobozi w’agace ka Kawaza, umucukuzi w’amabuye y’agaciro witwa Bembe n’abandi bantu batatu bashaje b’Abanyamulenge.
Mu gihe hataramenyekana icyaba cyarateye uku gushyamirana hagati y’amoko, Major Jean Claude Tshimwang uyobora ingabo muri aka gace, yatangarije itangazamakuru ko hakekwa ibintu birimo ugushyamirana gushingiye ku moko, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bitera kurema imitwe y’inyeshyamba myinshi, intege nke z’ubuyobozi budatangira amakuru ku gihe,…


