RDC: Inyeshyamba z’umutwe wa LRA zirifuza gutaha muri Uganda ariko hari ibyo zisaba

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa LRA, uyoborwa na Joseph Kony, zatangaje ko zifuza gutaha mu gihugu cyazo mu ibaruwa zageneye ubuyobozi bw’Intara ya Dungu muri Congo, ariko zigira ibyo zisaba abandikiwe iyi baruwa bavuga ko ari ukujijisha.
Iyi baruwa ya LRA yanditswe mu Cyongereza kuwa 3 Werurwe, yageze ku bayobozi ba Dungu binyuze ku mucuruzi uciririrtse. Iyi baruwa ikaba yaratumye haba inama y’umutekano ya komite y’intara kuwa Gatandatu ushize.
Padiri Jean-Pierre Bagudekia, umuyobozi wa komisiyo ya diyoseze ishinzwe ubutabera n’amahoro muri Dungu, yavuze bimwe mu byo LRA isaba kugirango yemere gusubira iwabo muri Uganda.
Icya mbere n’uko ngo niramuka igaragaye mu giturage ndetse igafunga imihanda, abaturage badakwiye kuzagira ubwoba, icya kabiri, irasaba ko abantu baroba ndetse bagahiga nta bwoba. Abahiga bakaba basabwa kutazajya barasa ku nyeshyamba za LRA nibaramuka bazibonye. Icya gatatu gatatu LRA ngo isaba ni ukwirinda kuyigabaho igitero icyo ari cyo cyose giturutse ku ngabo za leta.Ibi ngo nibitubahirizwa izarimbura ibiturage bazayitera irimo. Icya kane n’uko abaturage bakora ingendo batazongera guherekezwa n’ingabo za leta zifite ibikoresho.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Uele, Capt. Carlos Kalombo, yavuze ko LRA ishaka kujijisha abaturage ba Congo n’abayobozi bayo. Ngo kuva ku butaka bwa Congo kwayo  ntaho bihuriye na gato n’ibyo irimo gusaba.
Capt. Carlos Kalombo akaba ashimangira ko FARDC igiye gukomeza guhiga izi nyeshyamba zikarandurwa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.
Yagize ati: “Niba bashaka kwitanga kuri FARDC bakanashyira hasi intwaro, icyo gihe bazacyurwa ku neza. Ariko ukurikije iriya baruwa yabo mu by’ukuri ni ukujijisha. Kuri twe, urugamba rurakomeje kugeza ubwo bazarambika hasi ibirwanisho bagasubira mu gihugu cyabo mu mutuzo.”
Ku ruhande rwayo, sosiyete sivile yo muri iki gice yasabye abaturage kwirengagiza iyo baruwa ya LRA ahubwo bagakorana bya hafi n’igisirikare cya leta.
 
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *