Inyeshyamba 5 za ADF kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 27 Nzeri zishyize mu maboko y’igisirikare cya FARDC ahitwa Busiyo, muri Sheferi ya Bahema-Boga, muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.
Biravugwa ko uko kwitanga kw’izi nyeshyamba ubusanzwe zizwiho ubugome bukabije no kwihambira kwaje nyuma y’igitutu igisiirikare cya leta gikomeje gushyira ku mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga muri Zone ya Boga na Banyali-Tchabi nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri.
Lt Jules Ngongo yagize ati “ Bokejwe igitutu n’igisirikare ako kanya aba ADF/MTN batanu baritanga n’imbunda zabo 5 za Ak-47 n’amasasu menshi. Ibi birerekana ubushake n’ubwitange bya Lt. Gen. Luboya N’kashama Johnny mu kuba ingabo zirushaho gutera ubwoba abanzi b’amahoro.”
Mu izina rya Guverineri wa gisirikare wa Ituri, Lt Jules Ngongo yongeye guhamagarira abaturage kwizera igisirikare cya leta no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugirango barandure imitwe yitwaje intwaro muri Ituri.
Iyi nkuru dukesha 7sur7.cd isoza yibutsa ko irindi tsinda ry’abarwanyi ba ADF riherutse kwishyira mu maboko ya FARDC muri Boga, mu mezi macye ashize.


