RDC: Inyeshyamba za ADF zarashe kajugujugu ya Loni

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba za ADF zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kane zarashe indege ya kajugujugu ya Loni nubwo havugwa ko nta muntu wahasize ubuzima.

Umugaba mukuru wungirije wa Monusco , Umufaransa, Gen. Bernard Commins, yavuze ko imwe muri kajugujugu enye yarasiwe n’inyeshyamba mu kibaya cya Semuliki nabo bagasubiza mu rwego rwo kwirwanaho.

Commins yakomeje agira ati: “ Indege yabashije kugwa nta bibazo ariko yari yarashwe .”

Ibi byabereye muri Beni, ahaherutse kwicirwa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zigera kuri 7 zishwe n’inyeshyamba za ADF, zivuga ko zigamije kurwanya ubutegetsi buriho muri Uganda ariko zikaba zikomeje gushinjwa gukora ubwicanyi bwa hato na hato muri Congo.

IMG 0582
Gen. Bernard Commins

Izi nyeshyamba za ADF zikorera ku butaka bwa Congo kuva mu 1995, zishe abasirikare ba Loni 15 mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017 ahitwa Semuliki, hafi y’umupaka na Uganda nk’uko The East African ivuga.

Mu cyumweru gishize izi nyeshyamba zikaba zarongeye kwivugana ingabo za Loni 7 zikomeretsa abandi 12, mu gihe abasirikare ba Congo 12 nabo bari bafatanyije n’izi ngabo za Loni nabo biciwe mu gitero bari bagabye kuri izi nyeshyamba.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *