RDC: Inyeshyamba za ADF zateze abacuruzi zibatwikira ibinyabiziga bitandukanye

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF kuri uyu wa Kane ushize zateze umutego imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye abagenzi barindwi (7) n’ibicuruzwa ku muhanda uva Beni werekeza Kamango, mu birometero nka 50 mu majyaruguru y’Umujyi wa Beni zangiza ibicuruzwa bari bafite birimo moto.

Biravugwa ko izi nyeshyamba zatwitse moto zigera kuri 18 zikanatwika iyo Fuso yari izikoreye, zarangiza zigasahura ibindi bintu byari bisigaye birimo amasukari, umunyu n’ibindi.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko abantu batatu mu bari muri iyi Fuso nabo baburiwe irengero kuva icyo gihe muri icyo gikorwa cyamaze hafi isaha.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi w’’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola I, Capt. Mak Azukayi, yatangaje ko ingabo za leta, FARDC, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko zikurikiranye izo nyeshyamba avuga ko zagiye zisiga ibimenyetso aho zanyujije ibyo zibye.

Uyu muvugizi w’ingabo ariko yongeyeho ko umushoferi w’iyi Fuso yari yanze gutegereza ingabo za FARDC ngo zimuherekeze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *