RDC: Inyeshyamba za Mai-Mai zigera kuri 200 zarambitse intwaro hasi zishyikiriza FARDC

Sangiza iyi nkuru

Byibuze inyeshyamba zigera kuri 200 zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 01 Mata bashyize ibirwanisho hasi ahitwa Lowa muri Teritwari  ya Tshopo imbere y’umusirikare mukuru wa FARDC. Izi nyeshyamba ngo zikaba zari zisanzwe zihanganye n’ingabo za leta.

Umutuzo waragarutse kuva mu cyumweru gishize, abaturage nabo basubira mu byabo gahoro gahoro mu mujyi no mu biturage byegereye Lowa.

Ni umutuzo wabonetse nyuma y’aho umuyobozi wa Teritwari ahamagariye FARDC na Mai-Mai guhagarika imirwano.

Sosiyete sivile y’aha ikaba ivuga ko mu byumweru bibiri bishize umujyi wa Ubundu wagiye uhuriramo abahagarariye FARDC n’abahagarariye Mai-Mai ku biro bya Teritwari, aho ngo muri uko kubonana gutandukanye, umuyobozi wa teritwari yahamagariye Mai-Mai gushyira intwaro hasi ikishyikiriza FARDC.

Uyu muhamagaro rero waje kwitabirwa ku itariki ya 01 Mata, abarwanyi basaga 200 bafite intwaro bakirwa ahitwa Mayunga, na colonel muri FARDC ushinzwe ibikorwa.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko inyeshyamba zashyize hasi imbunda nyinshi zitandukanye ndetse n’imyambi myinshi.

Sosiyete sivile ikaba ivuga ko ubuzima butangiye kugaruka gahoro gahoro, abanyeshuri batangiye kugaragara bajya ku ishuri nubwo atari benshi ndetse n’ingendo zo mu mazi zikoreshwa amato zatangiye gusubukurwa.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *