Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abantu bitwaje ibirwanisho barimo abavuga ururimi rw’Ikirundi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu bashimuse Abanyekongo batatu bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye ahitwa Mutarure, mu kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira.
Bamwe mu baturage batuye aha bavuga ko abo bantu bitwaje intwaro babanje kubanyaga ibintu byose byo mu nzu mbere y’uko bashimuta abaturanyi babo batatu nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Umwe yagize ati: “Twari tumaze gufungura mu saa tatu, tubona abantu barahageze twari tukicaye hanze turi kumwe n’abana, baraza binjira mu nzu abana bakwira imishwaro bariruka..njyewe banyinjiza mu nzu, bageze mu nzu ngo mbahereze imbunda, nta yari irimo ndabahakanira bati urayifite nti ntayo baramfata baranzirika.”
Yakomeje avuga ko inzu bayisatse ibirimo byose bakabitera hejuru ndetse ariko bamukubita, bamukubita akabarangira aho yagiye ahisha amafaranga, hashize akanya basiga bamukingiranye barasohoka ariko nyuma baragaruka baramuzirikura ariko basiga bamwibye ibintu birimo amafaranga, telephone, imyenda n’ibindi.
Umuyobozi w’aka gace ka Mutarure Gatoni Jonathan yagize ati: “Nari Naraye ku Bwegera, ariko bigeze saa tatu baranterefona bambwira ko hano amasasu arimo kuvuga, ndetse bafashe n’abantu ndara bimeze gutyo, none mu gitondo nzindutse nsanga batwaye abagabo batatu… abandi barakubiswe, umugabo umwe yagiye mu bitaro baramukubise cyane n’inzu nyinshi harimo n’inzu yanjye ibintu barasahuye barajyanye…”
Uyu muyobozi yavuze ko abateye bari bambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo, FARDC, ariko bakoresha cyane cyane ururimi rw’Ikirundi bavangamo Igiswayire.
Umuvugizi wa FARDC muri aka karere, Capt. Dieudonne Kasereka yemeje ishimutwa ry’aba baturage, ndetse n’amadolari agera ku 2000 yibwe abaturage, avuga ko byakozwe n’inyeshyamba za Mai-Mai Kijangala na Buhirwa, bafatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa FNL.
Yakomeje avuga ko ingabo za leta zikomeje guhiga izo nyeshyamba kugirango zirekure abantu zashimuse.


