Inyeshyamba esheshatu n’abasirikare bane ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baburiye ubuzima mu rugamba rwabahuje ku wa 21 Mata 2019, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri.
Imirwano yatangiye ubwo inyeshyamba zagabaga igitero ku biririndiro bya FARDC, imirwano yamaze amasaha abiri, inyeshyamba esheshatu zihaburira ubuzima hamwe n’abasirikare bane, inyeshyamba zinamburwa imbunda ebyiri za AK47 n’amasasu.
Nk’uko umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Ituri, Lt. Jules Ngongo yabitangarije ikinyamakuru Actualitecd, yagize ati “Mu by’ukuri twagabweho igitero n’inyeshyamba, ni ahagana saa munani z’ijoro, cyakurikiwe n’urugamba rukomeye, abasirikare bacu bane babuze ubuzima bitewe n’ibikomere natwe twica inyeshyamba esheshatu ndetse tunazambura imbunda ebyiri za AK47 n’amasasu 160”.
Yakomeje avuga ko igisirikare cya Leta cyahanganye n’inyeshyamba kugeza ubwo kizitsimbuye mu birindiro byazo. Ubuyobozi bw’Intara ya Ituri bukaba bugaya izi nyeshyamba zagabye iki gitero.
Bitangazwa ko teritwari ya Djugu yatangiye kwibasirwa n’inyeshyamba kuva mu mwaka wa 2017, zigizwe n’abo mu bwoko bwa Lendu na Hema.


