RDC: Inzu ya perezida Kabila yatwitswe irakongoka

Sangiza iyi nkuru

Inzu ya perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bataramenyekana mu gitondo cyo kuri Noheri basiga bayitwitse irakongoka.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko hari ahagana saa kumi za mugitondo kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ukuboza 2017 ubwo inzu ya perezida Kabila iherereye ahitwa Musienene, mu birometero 40 mu majyepfo ya Butembo muri Teritwari ya Lubero yagabwagaho igitero n’abantu batamenyekanye bagasiga bayitwitse.
[xyz-ihs snippet=”google”]

Aya makuru akaba yemejwe n’umuyobozi wa teritwari, Joy Bokele, wemeje ko umupolisi wari urinze iyi nzu yishwe n’abakoze ibi bikekwa ko ari inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai, ndetse hakaba havugwa ko umurambo we watwitswe.

photo 3321 22765220
Inzu ya perezida Kabila yatwitswe

Kimwe mu byaba byateye iki gitero nk’uko amakuru yageraga kuri Radio Butembo avuga, ngo hari ibihuha byavugaga ko iyi nzu ya perezida Kabila yari icumbitsemo abasirikare b’abanyamahanga nubwo bitigeze byemezwa.

Hagati aho, iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane abakoze ibi n’icyo bari bagamije nk’uko abayobozi bakomeje bavuga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *