Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) burasaba u Bwongereza gushyira igitutu ku Rwanda nk’uko bubigenza ku Burusiya bugaba ibitero muri Ukraine.
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye na BBC News tariki ya 16 Werurwe 2023, yavuze ko u Bwongereza bukwiye kwifatanya n’ibindi bihugu bikomeye kwamagana u Rwanda kuko ngo rwateye igihugu cyabo.
Muyaya yagize ati: “Guverinoma y’u Bwongereza ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda ntabwo ikwiye gusigara inyuma y’amateka. Ikwiye kwifatanya na USA, u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi mu kwamagana u Rwanda.”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC yakomeje avuga ko u Bwongereza bukwiye gushyigikira Abanyekongo nk’uko bushyigikira abo muri Ukraine.
Yagize ati: “Twizeye ko guverinoma y’u Bwongereza, nk’uko ishyigikiye abatuye muri Ukraine, ari ko ikwiye gushyigikira Abanyekongo bafite iki kibazo, ishyira igitutu ku Rwanda.”
Muyaya aravuga ko umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo z’igihugu cyabo ari igikoresho cy’u Rwanda, n’ubwo rwo rubihakanye inshuro nyinshi.


