RDC irasaba UN gutangaza raporo ishinja RDF kwifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yandikiye Umuryango w’Abibumbye (UN) iwusaba gushyira ahagaragara raporo y’impuguke zawo ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kwifatanya na M23 n’ingabo z’iki gihugu zizwi nka FARDC kwifatanya na FDLR.

Tariki ya 4 Kanama 2022, ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko byabonye raporo y’ibanga y’izi mpuguke ivuga ko RDF yifatanyije na M23 kuva mu Gushyingo 2021 kugeza muri Nyakanga 2022.

Ngo iyi raporo kandi ivuga ko zimwe mu ngabo za RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo FDLR mu mirwano ihanganyemo na M23.

Iyi raporo guverinoma y’u Rwanda yayiteye utwatsi, isobanura ko nta gaciro ifite kubera ko itigeze itangazwa, ibyayo byagiye hanze kandi yaragombaga gutangazwa mu Kuboza 2022 no kuba ibogamiye uruhande rumwe.

Kuba iyi raporo itaratangajwe byatumye ubuziranenge byayo bukemangwa, ndetse iki kibazo cyanabajijwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula mu kiganiro we n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken bagiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa kuri uyu wa 9 Kanama.

Minisitiri Lutundula yasubije ko guverinoma ya RDC yandikiye UN, iyisaba gutangaza iyi raporo. Ati: “Twandikiye Umunyamabanga Mukuru. Ibaruwa yoherejwe ejo. Mu buyobozi bw’Umukuru w’Igihugu, guverinoma yashyizeho uburyo bwo gusuzuma iyi raporo n’uruhare rwayo mu gutuma abafatanyabikorwa bagira icyo bakora mu rwego rwo gushaka umuti urambye. Iyi raporo ni uburyo bwatuma tubona umuti nyawo.”

Ntibizwi niba iyi raporo izakomeza kuba ibanga, cyangwa niba UN izayishyira ahagaragara. Iyaherukaga yasohotse muri Kamena 2022, nta ruhare yashinjaga u Rwanda mu kibazo cy’umutekano muke muri RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *