RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwiyegereza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kugira ngo ziyifashe u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu mubano wa RDC n’u Rwanda, aho iki gihugu kiri mu burengerazuba bwarwo kirushinja gufasha M23 mu mirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru The Africa Report cyibanda ku bucukumbuzi kuri politiki yo ku mugabane wa Afurika kivuga ko gishingiye ku nyandiko n’ubuhamya bw’abantu batandukanye, bigaragara ko muri ibi bihe RDC ikomeje kwiyegereza USA.

Iki kinyamakuru gisobanura ko RDC ishaka ko Leta ya USA n’inteko ishinga amategeko yayo bishyira igitutu ku Rwanda kubera uruhare irushinja muri iyi mirwano.

Ngo irashaka kandi ko inteko ishinga amategeko ya USA ikora iperereza ku ruhare ishinja u Rwanda muri iyi mirwano, ndetse Leta y’iki gihugu kiri mu bihangange ku Isi igakomeza dipolomasi yayo mu karere.

Leta ya RDC kandi ngo irifuza ko Leta ya USA yakwemeza M23 nk’umutwe w’iterabwoba, ikajya ku rutonde rumwe n’indi ikorera muri iki gihugu nka ADF ikomoka muri Uganda na FDLR ikomoka mu Rwanda.

Mu gihe USA yashyira M23 ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ishobora gushyira imbaraga nyinshi mu kuyirwanya nk’uko yabyiyemeje muri politiki yayo.

Byaba biri mu nzira

Ambasade ya USA muri RDC, iherutse kwemeza ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri iki gihugu, zijya gufasha M23 mu mirwano nyuma y’aho tariki ya 13 Kamena, uyu mutwe witwaje intwaro wari umaze gufata umujyi wa Bunagana n’umupaka waho.

Ubutumwa bw’iyi Ambasade kuri iki kirego bugira buti: “Tubabajwe bikomeye n’imirwano ya vuba yabereye mu burasirazuba bwa RDC n’ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku butaka bwa RDC. Imyitwarire y’ubushotoranyi n’imvugo zikongeza bigomba guhagarara.”

Yakomeje igira iti: “Ibi bikorwa byongera ibyago by’urugomo no gusenya uburasirazuba bwa Congo kandi bigira ingaruka ku batuye akarere bose.”

Bwashimangiraga ubwatangajwe na Perezida wa komisiyo ya Sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga, Bob Menendez, tariki ya 13 Kamena 2022.

Menendez yagize ati: “Twamenye amakuru avuga ko u Rwanda na none ruri gufasha abarwanyi ba M23 mu bikorwa by’urugomo, mu kugaba ibitero ku ngabo za RDC, ku bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN n’abasivili. Tugomba kubikoraho iperereza, tugafatira ibihano ababifitemo uruhare.”

Ambasade ya USA na Senateri Menendez byagaragaje ko u Rwanda rwinjiye muri iyi mirwano mu gihe urwego rw’akarere k’ibiyagara bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM, rwahawe inshingano yo gukora iperereza rutarasohora raporo y’ibyarivuyemo.

U Rwanda ruhakana iki kirego, rukanacyamagana, runasobanura ko ikibazo cya RDC na M23 kireba Abanyekongo ubwabo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23
    Ntabwo USA nayo yacyemura ikibazo kiri muri DRC mu gihr leta ya DRC ikomeje politike y,ivangura kubavuga ikinyarwanda kandi havugwa indimi zirenga 100 umuturage afite uburenganzira ku gihugu cye kuneza cg kunabi ubwo rero USA bitabaje nayo yibereye mu bibazo keretse nibe bashaka kubaha kuri diamond naho ubundi kisekedi kongo ntazayishobora kuko buri munyecongo ni unuyobozi wigihugu nibashake umuti urambye naho M23 irarwanira isezerano ryo kuwa23 babikemuye umutekano waboneka banirukanye imitwe yo mubindi bihugu ikorera kuri buriya butaka bwa kongo aho kuyitera inkunga

  2. RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23
    Ntabwo USA nayo yacyemura ikibazo kiri muri DRC mu gihr leta ya DRC ikomeje politike y,ivangura kubavuga ikinyarwanda kandi havugwa indimi zirenga 100 umuturage afite uburenganzira ku gihugu cye kuneza cg kunabi ubwo rero USA bitabaje nayo yibereye mu bibazo keretse nibe bashaka kubaha kuri diamond naho ubundi kisekedi kongo ntazayishobora kuko buri munyecongo ni unuyobozi wigihugu nibashake umuti urambye naho M23 irarwanira isezerano ryo kuwa23 babikemuye umutekano waboneka banirukanye imitwe yo mubindi bihugu ikorera kuri buriya butaka bwa kongo aho kuyitera inkunga

  3. RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23
    Nibakoko urwanda rurigufasha em23 nukuruhagasopo arikobamenye niiki em23 ishaka kirigutuma bargwana bakigihe intambara zirasenya ntizubaka retaidufashe bunvikane imanaibahe umugisha

  4. RDC iri kwiyegereza cyane USA ngo iyifashe u Rwanda na M23
    Nibakoko urwanda rurigufasha em23 nukuruhagasopo arikobamenye niiki em23 ishaka kirigutuma bargwana bakigihe intambara zirasenya ntizubaka retaidufashe bunvikane imanaibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *