Nyuma yo gusimburwa ku butegetsi na Perezida Felix Tshisekedi, Joseph Kabila yari amaze iminsi atigaragaza mu bikorwa bitandukanye bya politiki, ubu bikaba bitangazwa ko yagarutse.
Nk’uko byatangajwe n’ishyaka rye, PPRD, ngo Perezida waryo w’icyubahiro, Joseph Kabila agarutse mu kibuga aho agiye gukomeza ibikorwa bya politiki.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019, umunyamabanga uhoraho w’ishyaa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadary, yagize ati “Ncuti bavandimwe, najejwe no kubamenyesha ko perezida w’igihugu, Joseph Kabila Kabange yanzuye ko mu minsi iri imbere arinjira mu bikorwa bitandukanye bya politiki nyuma y’igihe gito yari amaze mu biruhuko”.
Perezida Joseph Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001, abuvaho muri Mutarama 2019, asimbuwe na Felix Tshisekedi warumaze gutsinda amatora.


