RDC: Lambert Mende aramagana amashusho agaragaza iyicwa cy'abashakashatsi ba ONU

Sangiza iyi nkuru

Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo iratangaza ko amashusho yatangajwe n’umuryango w’Abibumbye agaragaza iyicwa ry’abazungu 2 biciwe muri kiriya gihugu ubwo bari mu kazi ari ibinyoma ndetse ko ntaho bihuriye n’ukuri.
Ni nyuma y’uko, ONU igaragaje amashusho y’abantu barindwi bitwaje imihoro, inkoni n’umwe ufite imbunda ubwo bakoraga ikiziga kuri aba bazungu 2 barimo Michael Sharp w’Umunyamerika ndetse na Zaida Catalan, umunyaswede uba muri Chili, bafabapfuka ibitambaro mu maso hanyuma bakabica, bakabajugunya mu cyobo rusange kirimo n’abandi bantu batandukanye bishwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi video yerekanywe bwa mbere ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yongeye kwerekwa itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mata. Ibintu bitavuzweho rumwe n’abari muri Guverinoma ya kongo kuko yo ivuga ko yuzuye ibinyoma gusa.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo, Lambert mende aganira na AFP dukesha iyi nkuru yagize ati”ni ibintu bidashinga, ninde se wagiye gufata ariya mashusho y’ubwicanyi?

Abashakashatsi ba UN biciwe mu mashyamba ya Kongo
Abashakashatsi ba UN biciwe mu mashyamba ya Kongo

Mende yakomeje avuga ko ariya ari amashusho yakozwe n’umuntu ku giti cye ndetse agashyirwamo amakabyankuru nk’uko bikorwa muri za filimi za Rambo n’izindi bityo ko nta ho umuntu yahera abyizera.
Aya mashusho yateje impaka mu bayobozi ndetse akaba yanakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yafashwe ku itariki ya 11 Gashyantare uyu mwaka, mu mashyamba ya Kongo ubwo hanemezwa ko habereye imirwano ikaze yahitanye ababarirwa hagati ya 50 n’ijana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mirwano yaguyemo abasivili benshi yatewe n’uko umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Kamwina Nsapu wari uherutse kwicwa n’ingabo za kongo bityo uyu mutwe ukaba warakoze ubu bwicanyi mu rwego rwo kwihorera, ari na bwo aba bazngu bari mu bushakashatsi bicwaga bakajugunywa mu bandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *