RDC: Loni irasaba ko hashyirwaho imbaraga z’umurengera zo guhashya FDLR na ADF

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Monusco ziri mu butumwa muri Congo, zirasabirwa kongererwa imbaraga ngo zibashe guhagarika ibikorwa by’inyeshyamba za FDLR ndetse na ADF Nalu zishinjwa ibikorwa by’iterabwoba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nama yabereye i Goma ku wa 11 Nzeri 2017, igahuza abahagarariye ibihugu byashyize umukono ku masezerabo y’i Addis-Abeba, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Saà¯d Djinnit, yavuze ko hakenewe imbaraga z’umurengera ngo hahashywe imitwe y’inyeshyamba, ku isonga FDLR na ADF Nalu.

Yagize ati “ku kibazo cyo guhashya imitwe y’inyeshyamba, abahagarariye ibihugu byo mu karere babigiramo uruhare igitutu kigahatwa ku mitwe y’inyeshyamba cyane cyane ADF na FDLR, ku bw’iyo ngingo igisabwa ni uko ingabo za Monusco zakongererwa imbaraga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri iyi nama y’iminsi 3 nk’uko radiyo okapi ibitangaza, abayitabiriye basabye ko abarwanyi bemeye gushyira intwaro ubu bakaba barashyizwe mu nkambi, gucyurwa mu bihugu byabo bakomokamo.

Ku wa 24 Gashyantare 2013, nibwo i Addis-Abeba amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 11 byo mu karere, amasezerano yari agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, agace kazonzwe n’inyeshyamba n’intambara z’urudaca.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *