Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Djimmy kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Mutarama yishwe arashwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO/ALC (Armée de libération du Congo) mu Ntara ya Ituri.
Uyu musirikare mukuru mu Gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yiciwe mu gico cyari cyatezwe n’inyeshyamba hafi ya Landa ahitwa Tchomya, muri Teritwari ya Djugu.
Amakuru aturuka aha agera ku rubuga Interview.cd, aravuga ko inyeshyamba zari zivuye gusahura inka, bikaba ngombwa ko abasirikare ba FARDC bazikurikirana bikarangira zishe uyu musirikare mukuru.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’igisirikare muri Ituri, Lt. Jules Ngongo. Uyu we yavuze ko inyeshyamba zagerageje gucengera muri aka gace zigasubizwa inyuma n’ingabo za leta.
Ngo mu kurasana nibwo Lt. Col. Djimmy yaguye ku rugamba nk’uko Ngongo yakomeje abisobanura.
Iyi nkuru iributsa ko umuyobozi wa CODECO/ALC amaze igihe ashakishwa n’Igisirikare cya Congo. Ashinjwa ibyaha bikabije bitandukanye byakorewe mu nguni zitandukanye za Ituri. FARDC ndetse yashyizeho igihembo ku muntu uzatanga amakuru azatuma atabwa muri yombi.


