RDC: Matata Ponyo wahoze ari minisitiri w’intebe arshinjwa kunyereza asaga miliyoni 287 z’amadolari

Sangiza iyi nkuru

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Gicurasi, Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari (IGF) bwakomeje kwemeza ko uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Augustin Matata Ponyo, “mu by’ukuri mucurabwenge w’umushinga w’ubuhinzi n’inganda wa Bukanga-Lonzo n’inyereza ry’umutungo ryabaye IGF ivuga ko “byatwaye Repubulika miliyoni zirenga 287 z’amadolari ya Amerika”.

Mu itangazo ryayo, IGF yashakaga kandi guhakana amagambo ya perezida w’ishyaka ” Leadership et gouvernance pour le Développement ” ku rwego rw’igihugu, wavuze vuba aha, ubwo yavaga mu ishyaka rye rya politiki, ko badahwema kumurwanya bamushinja ibirego by’ibinyoma nk’uko tubikesha Mediacongo.

Ariko nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubugenzuzi bukuru bw’imari, ibyo birego “byagaragaye ko bifite ishingiro kandi byanditswe” cyane cyane ko hasuzumwe ikoreshwa ry’amafaranga y’umushinga wavuzwe haruguru “bisabwe n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe ubwe ”, ngo bitakozwe hari undi ubigizemo uruhare kandi byongeye,“ hubahirijwe ibipimo ngenzuramikorere n’igenzura ”.

Rero kuri IGF, ngo baretse ubutabera bugakora akazi kabwo kugeza ku iherezo mu isesengura ryimbitse rya dosiye ya Bukanga-Lonzo, ibi ngo bishobora gusa “kwemeza uruhare bwite, rwuzuye rwa Matata Ponyo muri iki kibazo. »

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *