Jean Pierre Bemba usanzwe ari minisitiri w’Ingabo akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa DR Congo, yumvikanye avuga ko amakimbirane ari hagati ya Congo n’u Rwanda aturuka ku mabuye y’agaciro.
Mu kiganiro aherutse kugirana na televiziyo ‘SABC NEWS’, yavuze ko ikibazo kugeza ubu Congo ifite ari u Rwanda.Avuga ko impamvu muzi wo kutumvikana hagati y’ibi bihugu ari amabuye y’agaciro.Icyo ashingiraho ngo n’uko u Rwanda nta Coltans cyangwa Zahabu rugira, ariko ngo iyo barebye ibarurishamibare igaragaza ko u Rwanda rugurisha hanze amabuye y’agaciro bityo akibaza aho ruyakura.
Yagize ati” u Rwanda ntirufite coltans ku butaka bwarwo ariko imibare yerekana ko ari rwo rwatanze umusaruro wa mbere. Iyi ni yo ntandaro y’amakimbirane, ariko ntibazagira na mm 1 y’igihugu cyacu batwara”.
Bemba avuga ibi mu gihe ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo gishinzwe Peteroli, Mine na Gaz (RMB), bwagaragaje ko munsi y’ubutaka bw’u Rwanda harimo toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari $154.
Yakomoje kandi ku mubano w’abakuru b’ibihugu byombi bari bafitanye mu minsi ishize, avuga ko wari nta macyemwa imikoranire mu ngeri zose zirimo no gukorana imishinga itandukanye ariko ngo atungurwa no kuba u Rwanda rwaraciye ruhinganyuma rukazambya umubano wari uhari.
Ibi akabihuza no kuba ngo abasirikare b’u Rwanda aribo baba bari ku ruhembe rw’imbere mu mirwano ishyamiranya Ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, n’ikimenyimenyi ngo mu biganiro byabereye i Arusha muri Tanzania Congo yagiye igaragaza amafoto yabo ariko ngo u Rwanda rukabihakana.
Bemba yunze kandi mu rya Perezida Tshisekedi uherutse kuvuga ko ibibazo Congo ifitanye n’u Rwanda bitareba abaturage ku mpande zombi , ahubwo igifitanye n’ubuyobozi.Ibi nawe yongeye kubishingaho agati avuga ko abaturage ubwabo umubano ari nta macyemwa ahubwo ikibazo ari ubuyobozi bw’u Rwanda.
Bemba yashimangiye ko kugeza ubu Congo ikomeje kurinda inkiko n’abaturage bayo ku buryo u Rwanda rutazagira agace akariko kose rwigarurira babifashijwemo kandi n’ingabo za SADC ngo zazanywe muri Congo mu rwego rwo kwambura inyeshyamba intwaro no kubakubitira ingabo z’u Rwanda ziri kubutaka bwabo.
Yagize ati”Hamwe na SADC dufite kwambura intwaro inyeshyamba no gutsinda u Rwanda ruri ku butaka bwacu.Urebye iyo niyo ngingo y’ingenzi yatumye tubiyambaza.”
Muri Gicurasi 2023 Bemba aheruka gutangaza ko u Rwanda rwongeye umurego mu guha Umutwe wa M23 ubufasha bw’ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro n’amasasu yazo mu rwego rwo kwitegura kubura imirwano icyo gihe.
Bemba avuze ibi, mu gihe Guverinoma ya Congo by’umwihariko Perezida Tshisekedi akunze kumvikana ashotora u Rwanda anakoresha imvugo nyandagazi zibiba urwango n’amacakubiri ku Rwanda, aho anakunze kwibasira umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Uretse amagambo y’amacakubiri,Tshisekedi akunze kuvuga ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda , hari naho aherutse gutangaza ko afite intwaro zizarurasaho ziri i Goma.



One Response
RDC:Minisitiri w’Ingabo yongeye gushotora u Rwanda
Congo ikwiye gukemura ibibazo byayo aho gushakira impamvu ku Rwanda
Ubuse impunzi z’abanyekongo zimaze imyaka ingahe mu Rwanda icumbikiye abajocideri bangahe nigute wavangura abanyagihugu ngo uvuge amahoro wayakurahe?