RDC: Minisitiri w’intebe, Bruno Tshibala arasabwa kwegura

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’impuguke rya sosiyete sivile muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo ( RDC) irasaba ko Minisitiri w’intebe, Bruno Tshibala yakwegura bitewe n’intege nke bamubonaho.
Ku wa 12 Werurwe 2018, Dieudonne Mushagalusa, umuhuzabikorwa muri iri tsinda yabwiye itangazamakuru i Kinshasa ko impamvu yo kweguza uyu muminisitiri ari ukugira ngo RDC yisubize agaciro. Iri tsinda kandi riravuga ko uyu mugabo arangwa no guha akazi abo bafitanye icyo bahuriyeho( akazu), guteza imvururu( kurwana) no gusesagura umutungo w’igihugu.
Ku bijyanye n’isesagura, Min. Tshibala arashinjwa kuba yararanzwe no gutegura imihango n’ibirori bidafitiye umumaro igihugu n’abaturage muri rusange.
Mushagalusa kandi aravuga ko Minisitiri aramutse ateguye, izo nshingano zo kumweguza zahabwa abagize inteko ishinga amategeko cyangwa umukuru w’igihugu, Joseph Kabila. Yongeyeho ko bakeneye minisitiri uzabageza mu matora y’ubwisanzure kandi aboneye.
Umujyanama mukuru mu biro bya Minisitiri w’intebe, Alfred Ndinga yavuze ati “ Kumweguza byo ntibyakunda kuko yazamuye amahoro n’ umutekano muri Kasai kandi yongereye ingengo y’imari y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba uyu mwaka.”
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Jean de Dieu Tuyizere/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *