RDC: Moise Katumbi arahakana kwinjiza abacanshuro ashinjwa na guverinoma

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi, Moà¯se Katumbi yateye utwatsi ibyo ashinjwa na guverinoma ya Congo by’uko yinjije abacanshuro bo gukoresha, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa by’ibihimbano, asaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kuri iki kibazo.

Katumbi wahoze ari guverineri w’Intara ya Katanga, yabitangaje nyuma y’umunsi umwe minisitiri w’ubutabera wa Congo, Alexis Tambwe Mwamba, ahaye uburenganzira Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika, rwo gufungura dosiye ku gushinga umutwe w’abacanshuro b’abanyamahanga kwa Moise Katumbi.

Moise Katumbi ariko we aravuga ko afite icyizere kandi yizeza kugaragaza icyo yise gutekinika kwa guverinoma ya Congo.

4781590_6_b8f7_le-gouverneur-du-katanga-moise-katumbi-a_2ddcdd6d52689618dfdaa7ed413c2225
Moise Katumbi

Yagize ati: “Ni ibirego by’ibinyoma kandi by’ubusazi kubera ko iyo tugira mu by’ukuri inzego z’iperereza dufite na leta igendera ku mategeko, udashobora gutuma hinjira byibuze abacanshuro 600. Ni ukuvuga ko inzego z’iperereza zitabaho,”

Uyu mugabo wamaze no gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa perezida mu Ugushyingo ari nabwo hatangiye kuvugwa ko yinjije abacanshuro muri Congo, yongeyeho ko urugamba arwana ari urw’amahoro.

Ku rundi ruhande nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, Katumbi ahangayikishijwe nuko ubutabera bwa Congo bushobora kuba butisanzuye, ari naho ahera asaba ko iperereza kuri iki kibazo ryazakorwa ku rwego mpuzamahanga ndetse na guverinoma ya Amerika ikazamo kuko hari abanyagihugu bayo bavugwa mu iperereza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *